Inkuru Nyamukuru

Abatuye mu bishanga bararangiza kwimurwa bitarenze Werurwe

todayMarch 9, 2020 36

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze Werurwe 2020, abatuye mu bishanga n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bazaba barangije kwimurwa.

Ibyo biravugwa mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), gitangaza ko hagiye kugwa imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi duce tw’igihugu, kandi ko izakomeza kugera mu mpera za Gicurasi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko hagiye kwimurwa imiryango irenga 1,000 mu buryo bwihuse, icyo gikorwa kikaba giteganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ahazibandwaho ni Kimisagara ahari inzu ziri iruhande rw’umugezi wa Mpazi, Gatsata, Gikondo, Kimihurura mu Myembe, Kangondo (Bannyahe), Mulindi kuri 12, Rwampara, bimwe mu bice bya Nyarutarama n’ahandi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagore bagaburira Kigali ntibaryama

Mu gihe isi yose ku itariki 8 Werurwe yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bamwe mu bagore bacuruza ibiribwa mu mujyi wa Kigali baravuga ko nta mwanya bagira wo kwita ku bagabo babo, bitewe n’uko bakora ninjoro bakaryama ku manywa. Simon Kamuzinzi yasuye isoko ry’ibiribwa rya Nyabugogo rirema mu gicuku rikaremura mu rukerera, aratugezaho inkuru irambuye:

todayMarch 9, 2020 15

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%