Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda habonetse abandi barwayi babiri ba Coronavirus

todayMarch 16, 2020 42

Background
share close

Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.

Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri barindwi.

Babiri bashya bagaragayeho iyo virusi ni Umunyarwandakazi w’imyaka 32 washakanye n’Umunyarwanda na we wanduye uheruka mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.

Uwa kabiri ni Umugabo w’Umudage w’imyaka 61 wageze mu Rwanda ku itariki ya 13 Werurwe 2020 aturutse mu Budage anyuze ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turikiya kandi utari wagaragaje ibimenyetso. Yaje kugira inkorora maze agana kwa muganga ku itariki ya 15 Werurwe 2020.

Iri tangazo rivuga ko hanashakishijwe abantu bose bahuye n’aba barwaye kugira ngo nabo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: “Orora, rema intumbero” igiye gufasha urubyiruko kwiteza imbere

Urubyiruko rugize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, rwahagurukiye gukemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije urubyiruko, muri gahunda yiswe “Orora, rema intumbero”. Ni gahunda ijyanye no koroza urubyiruko rutishoboye, mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no gukemura ibibazo by’ubukene byarugusha mu ngeso mbi, zirimo kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge. Ku ikubitiro hakaba hamaze gutangwa ingurube zigera kuri 50 zorojwe urubyiruko runyuranye mu ntara y’amajyaruguru. Muri iyo gahunda, urubyiruko […]

todayMarch 16, 2020 13

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%