Nyagatare: WASAC ntizi ikibazo cy’abaturage babuze amazi hashize amezi 5
Abaturage b’akagari ka Kabare umurenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare baravuga ko bamaze amezi atanu bavoma amazi y’umugezi w’umuvumba kubera itiyo yabagezagaho amazi meza yatobotse. Aba baturage bavuga ko babimenyesheje Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) ariko ntihagire igikorwa. Ku rundi ruhande Byamugisha Bernald umuyobozi wa WASAC sitasiyo ya Nyagatare avuga ko iki kibazo atakizi ndetse nta n’uwakimumenyesheje ariko ko ngo agiye kugikurikirana. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)