Inkuru Nyamukuru

Nta kiguzi kizongera gucibwa abantu bahererekanya amafaranga bakoresheje mobile money

todayMarch 19, 2020 18

Background
share close

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ejo ku wa gatatu, BNR ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushishikariza abantu kwishyura no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe imirongo y’ikoranabuhanga, hagamijwe kugabanya ikwirakwiza ry’ubwandu bwa Covid 19 ryaturuka ku gukora ku mafaranga n’intoki.

Ibigo by’itumanaho n’amabanki kandi byemeje ko nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu mu gihe akura amafranga kuri konti iri muri banki ayashyira kuri konti ya mobile money cyangwa se ayakura kuri konti ya mobike money ayashyira kuri konti yo muri banki, kandi ko nta kiguzi kizongera gucibwa umucuruzi mu gihe yishyuwe hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho.

Ibi bikazamara amezi atatu uhereye tariki 19 Werurwe, 2020.

Iri tangazo rya BNR kandi rivuga ko mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi no kwirinda ko cyagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, BNR yashyizeho amabwiriza ajyanye n’itangwa ry’inguzanyo byaba ku mabanki ndetse no ku bakiliya bazo.

BNR ivuga ko yemereye amabanki kongerera igihe cyo kwishyura umwenda usigaye, mu gihe abazibereyemo imyenda bagizweho ingaruka na Covid 19.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

COVID19: U Rwanda rugiye guhagarika ingendo z’indege mu rwego rwo gukumira coronavirus

Ministre w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ingendo zo mu kirere zigiye guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30 ishobora kongerwa mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 20 werurwe 2020. Hazahagarikwa ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu Rwanda, harimo n’iza RwandAir, zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Hagati aho ariko indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi […]

todayMarch 19, 2020 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%