Inkuru Nyamukuru

POLISI Y’U RWANDA YATAYE MURI YOMBI ABAGABO 2 MURI 5 BAKEKWAHO GUKUBITA UWO BAKEKAHO KWIBA IGITOKI

todayMarch 27, 2020 32

Background
share close

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abagabo babiri mu bakekwaho gukubita uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rubavu.

Ibi bibaye nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hakwirakwizwa video y’uyu mugabo wakubiswe inkoni n’abantu batanu, bikekwa ko yari yibye igitoki mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, umurenge wa Rugerero.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda ryahamije ko abandi batatu bagaragaye muri ubu bufatanyacyaha bagishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avugana n’umunyamakuru wa Kt Radio ISHIMWE RUGIRA Gisele ku murongo wa telefoni, yasabye abantu kwirinda kwihanira mu gihe babonye umunyacyaha, kuko hari inzego zishinzwe kumukurikirana.

Mwumve hano:

Abafashwe ni Niyonzima Jean Baptiste w’imyaka 30 y’amavuko, na Bitwayiki Jean Bosco w’imyaka 37, naho bagenzi babo barimo Bipfakubaho Francois na Nshimiye baracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyakabanda: Abatishoboye bahawe ibiribwa bizabafasha mu gihe cya COVID-19

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Nyakabanda ya mbere, umurenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge bibumbiye hamwe maze baremera imiryango 7, igizwe n’abantu 27 bari bamaze iminsi badafite ibyo kurya. Abagize iyi miryango bavuga ko muri iyi minsi hashyizweho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, batabasha kujya mu kazi kabatunga umunsi ku wundi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Nyakabanda ya mbere, Mbanza Clarisse yabwiye KT Radio ko iki gitekerezo […]

todayMarch 27, 2020 24 2

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%