Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Abakubise Dasso batawe muri yombi

todayMarch 27, 2020 50

Background
share close

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi abaturage bakubise umuyobozi w’umudugudu, ushinzwe umutekano na Dasso mu mudugudu wa Gipfura, akagali ka Gahinga, umurenge wa Mururu, mu karere ka Rusizi.

Abatawe muri yombi ni Niyonkuru Sioni, Mugarura Jean Damascene na Habyarimana Emmanuel bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umuyobozi w’umudugudu wa Gipfura na Dasso ubwo bari mu gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya corona virusi.

Abaregwa bakaba bafungiye kuri station ya Kamembe mugihe bakorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubucamanza.

KT RADIO ivugana n’umuyobozi w’akagari ka Gihinga, Munyaneza Theogene, avuga ko abakubise abayobozi basanzwe bari ku rutonde rw’abanyarugomo bacuruza magendu:

RIB yibutsa abaturarwanda ko kwigomeka ku byemezo by’ubuyobozi ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzaca ukubiri n’amabwiriza cyangwa uzahutaza umukozi uri mu kazi ko kugenzura ko amabwiriza ya leta ashyirwa mu bikorwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

POLISI Y’U RWANDA YATAYE MURI YOMBI ABAGABO 2 MURI 5 BAKEKWAHO GUKUBITA UWO BAKEKAHO KWIBA IGITOKI

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abagabo babiri mu bakekwaho gukubita uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rubavu. Ibi bibaye nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hakwirakwizwa video y’uyu mugabo wakubiswe inkoni n’abantu batanu, bikekwa ko yari yibye igitoki mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, umurenge wa Rugerero. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda ryahamije ko abandi batatu bagaragaye muri ubu […]

todayMarch 27, 2020 32

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%