Abaturage bo mu mujyi wa Kigali barimo n’abanyamahanga badafite ubushobozi bwo kubona ibibatunga, bagejejweho inkunga y’ibiribwa, kugira ngo batazicwa n’inzara muri ibi bihe abantu badasohoka mu ngo zabo.
Ibi bikozwe mu gihe u Rwanda n’isi yose bikomeje kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu nzu keretse ababyemerewe gusa, muri gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa coronavirus.
Iki gikorwa cyabereye hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa gatandatu taliki 28 Werurwe, kije gikurikira ijambo rya president Kagame yagejeje ku baturarwanda kuwa gatanu, akizeza abaturage inkunga ya leta ifatanyije n’abikorera kugira ngo abantu bafashwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.
Uyu ni Nshimiyimana Constantin umwe mu baturage bagejejweho inkunga y’ibiribwa mu murenge wa Gatenga, akagari ka Gatenga, umudugudu wa Rugari.
Post comments (0)