Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Uwarokotse Jenoside wangirijwe imyaka yagenewe ubufasha

todayApril 9, 2020 22

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside wangirijwe imyaka irimo n’urutoki yahawe inkunga y’ibyo kurya aba yifashishije kandi baranamuhumuriza.

Mu gitondo cyo ku wa 07 Mata mu masaha ya saa yine nibwo Nyirampozempoze Chantal yasanze umurima we urimo imyaka itandukanye wangijwe.

Ubuyobozi buvuga ko umutekano wa Nyirampozempoze kuri ubu umeze neza kandi ko ntakibazo yongera kugira kuko ngo mu bigaragara nawe yatangiye kugira akanyamuneza.

Ubuyobozi buvuga ko abakoze ibyaha byo kwangiriza ibihingwa bya Nyirampozempoze birimo n’urutoki bari gushakishwa n’inzego zibishinzwe ngo babiryozwe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abarokotse Jenoside baribuka batanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Muri uyu mwaka wa 2020, kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’ibihe bidasanzwe Abanyarwanda bamazemo iminsi byo kurwanya no gukumira indwara ya Covid-19 yugarije ibihugu by’isi. Kimwe n’abandi Banyarwanda, by’umwihariko Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko muri iki gihe abantu basabwa kutanyuranya n’amabwiriza yo kuguma mu ngo zabo, birinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, bitababuza kuzirikana ababo bazize Jenoside; uyu ukaba n’umwanya wo kwicarana n’abana […]

todayApril 9, 2020 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%