Inkuru Nyamukuru

Polisi ntishobora kubuza imodoka itwaye umurwayi gutambuka- RPC Rutikanga

todayApril 10, 2020 36

Background
share close

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, avuga ko polisi idashobora kubuza umurwayi gutambuka ajya kwa muganga, yaba agenda n’amaguru cyangwa atwawe n’ikinyabiziga.

Ibi abivuga ahereye ku nkuru y’umudamu wabwiye KT Radio ko yashatse icya ngombwa cyo kugira ngo abashe gushaka imodoka imutwarira umwana kwa muganga muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus, abayobozi bo ku nzego z’ibanze ntibakimuhe.

Aha ni ho umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo ahera avuga ko iyo uyu mubyeyi ashaka imodoka imutwarira umwana abapolisi batari kuyangira ko itambuka, kuko ngo iyo umuntu arwaye biba bigaragara, kandi n’uwahawe transfert aba abifitiye impapuro. Icyo polisi itemera ngo ni ababeshya kandi ngo n’uwo bigaragaye ko aho yavuze ko agiye atari ho arabihanirwa.

CP Rogers Rutikanga aboneraho no kwibutsa abacyihisha bagafungurira utubari mu bikari, kimwe n’abanywera inzoga mu mashyamba ndetse n’abirundanya basenga cyangwa bahaha,kubireka kubera ko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga hamwe n’ubw’abo basize mu rugo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Uwarokotse Jenoside wangirijwe imyaka yagenewe ubufasha

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside wangirijwe imyaka irimo n’urutoki yahawe inkunga y’ibyo kurya aba yifashishije kandi baranamuhumuriza. Mu gitondo cyo ku wa 07 Mata mu masaha ya saa yine nibwo Nyirampozempoze Chantal yasanze umurima we urimo imyaka itandukanye wangijwe. Ubuyobozi buvuga ko umutekano wa Nyirampozempoze kuri ubu umeze neza kandi ko ntakibazo yongera kugira kuko ngo mu bigaragara nawe yatangiye kugira akanyamuneza. Ubuyobozi […]

todayApril 9, 2020 22

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%