Inkuru Nyamukuru

Rutsiro: 24 batawe muri yombi banyuranya n’ingamba zo guhangana na Covid-19

todayApril 13, 2020 19 1

Background
share close

Abaturage 24 bo mu Karere ka Rutsiro umurenge wa Gihango bari mu maboko y’inzego z’umutekano bakurikiranyweho kunyuranya n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Aba baturage bafatiwe mu murenge wa Gihango akagari ka Ruringo basengera hamwe, bakaba bahuriye mu itsinda ryitwa ASSOC rishingiye ku idini y’abadventisti.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Emerance Ayinkamiye avuga ko ubwo bafatwaga bavuze ko bari gusengera hamwe kubera ko imperuka ibagereyeho.

Ari kuri micro ya Syldio Sebuharara

Aba bantu ubu bari kuri Polisi kugira ngo bigishwe ubundi bashyikirizwe ubugenzacyaha.

Mu Karere ka karongi naho haherutse gufatirwa abantu 105 bazwi nk’abatampera mu mirenge ya Rubengera na Twumba. Aba nabo bafashwe basengera hamwe binyuranije n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19. Aba bakaba barajyanywe mu kigo ngororamuco mu murenge wa Gashari.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kuva muri MRND mu myaka ya za 90 byari uguhara amagara – Dr. Iyamuremye

Nyuma y’uko amashyaka yari amaze kuba menshi ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ivangura bwariho mu mwaka w’1990 bamaze kuba benshi, kuva mu ishyaka rya MRND byari uguhara amagara. Ibi ni ibyatangajwe na Prezida wa Sena Augustin Iyamuremye mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa mbere kikagaruka ku ruhare rw’amashyaka muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse no ku banyepolitike batifuje kwifatanya na guverinoma ya Habyarimana yari ifite umugambi mubisha wo kumaraho […]

todayApril 13, 2020 20

Post comments (1)

  1. MUHAYIMANA Jacques on April 14, 2020

    Ese aya matsinda agenda abo neka hirya no hino yiyitirira itorero ry’abadvantiste bumunsi wa karindwi kandi mubyukuri ataribo mbese ntibashyira icyasha ku itorero kandi ubusanzwe abizera bitorero baba bumviye amabwiriza y’igihugu?
    Nkitangaza makuru ndetse n’abayobozi turabashimira ko muba mwasobanuye abaribo ariko bisobanuke cyane bye kwitirirwa uko abantu babyumva ndetse numva RGB iki kintu ikwiriye kugiha umurongo kuko kenshi usanga hari udutsiko twinshi usanga twiyitirira abadvantiste dufatirwa mu bikorwa bitari byiza byo kurwanya Gahunda za Let’s kandi dusanzwe tuzi ko itorero ry’ab’ abadvantiste rikorana na leta neza.

    Ikindi nuko aba Bantu baba bari kurwanya gahunda za leta by’umwihariko amabwiriza yo guhangana na COVID-19 baba bashyira ubuzima bwa Bantu benshi mukaga bakwiye kubihanirwa ndetse bikamenyekana kugirango nuwarufite ibitekerezo nkibyo azinukwe.
    Twese dufatanye muguhashya icyi cyorezo cya COVID-19 kandi tuzagitsinda tugume murugo.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%