Inkuru Nyamukuru

Gusura abarokotse Jenoside bitandukanye no kubashyira ibyo kurya-Mayor Habarurema

todayApril 14, 2020 39

Background
share close

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens aratangaza ko gusura Abacitse ku icumu rya Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka bigomba gukorwa mu buryo bwo kubafata mu mugongo no kubahumuriza kuruta kubashyira ibyo kurya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko muri iki gihe abacitse ku icumu rya Jenoside bari mu miryango yabo ari naho bibukira ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakeneye urukundo cyane kurenza ibindi byose, n’ubwo n’inkunga yindi irimo n’ibyo kurya itabujijwe.

Mu karere ka Ruhango Abakozi b’akarere biyemeje kuba hafi imiryango y’abacitse ku icumu hagamijwe kubafata mu mugongo bakanabagenera inkunga bise ‘Igiseke’ cyo kubafasha muri iyi minsi bimwe mu bikorwa byabo byabatezaga imbere byahagaze.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gupfakara ntibyatumye yiheba, ahubwo yaharaniye kwiyubaka anabigeraho

Mujawamariya Eugénie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahamya ko nyuma y’ibihe bigoye yaciyemo amaze kubura uwo bashakanye, atihebye ahubwo yirwanyeho aharanira kwiyubaka kandi abigeraho. Jenoside yabaye Mujawamariya afite imyaka 42, akaba yari afite umugabo n’abana icyenda, gusa umugabo we n’umwe mu bana baraburanye ku buryo batigeze bamenya aho baguye. Umva ubuhamya bwe hano:

todayApril 14, 2020 27

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%