Inkuru Nyamukuru

AERG yo muri INES-Ruhengeri iri kubakira utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

todayApril 15, 2020 34

Background
share close

Abibumbiye mu muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga muri INES-Ruhengeri (AERG-Indame), bakomeje ibikorwa by’ubutabazi, aho bagiye kuzuza inzu bubakiye uwarokotse Jenoside utagiraga aho aba.

Kubaka iyo nzu, ni igikorwa batekerejeho batangira kuyubaka kuva muri Mutarama 2020, nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bubahaye ikibanza mu mudugudu wa Gatare wo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.

Umuyobozi wa AERG-Indame, Nsabimana Jean de Dieu, avuga ko abagize uwo muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga muri INES-Ruhengeri bishyize hamwe batekereza kucyo bamarira abarokotse Jenoside n’icyo bamarira igihugu muri rusange.

Avuga ko inzu bari kubaka imaze gutwara asaga gato miliyoni umunani ku mafaranga miliyoni 10 bateganyije ko iyo nzu izatwara.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gusura abarokotse Jenoside bitandukanye no kubashyira ibyo kurya-Mayor Habarurema

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens aratangaza ko gusura Abacitse ku icumu rya Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka bigomba gukorwa mu buryo bwo kubafata mu mugongo no kubahumuriza kuruta kubashyira ibyo kurya. Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko muri iki gihe abacitse ku icumu rya Jenoside bari mu miryango yabo ari naho bibukira ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakeneye urukundo cyane kurenza ibindi byose, n’ubwo n’inkunga yindi irimo n’ibyo […]

todayApril 14, 2020 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%