Inkuru Nyamukuru

Boroje abatishoboye inkoko 30 none bo bagiye guhabwa 1000

todayApril 17, 2020 55

Background
share close

Urubyiruko rw’i Bunge ho mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru rwibumbiye mu itsinda Ibifaru, rworoje abatishoboye inkoko 30, none nabo bagiye guhabwa inkoko 1000.

Ibifaru ni itsinda ry’urubyiruko rwiyemeje kwegeranya imbaraga rugatanga umuganda mu gikorwa cyo guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Kagari rutuyemo ka Bunge.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwamaze kubaha inkunga ya miriyoni ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kubaka ibiraro.

Ubu buyobozi kandi buvuga ko inkunga nk’iyingiyi izahabwa n’urundi rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha ubuyobozi ahanini mu kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bamwe mu bahinzi baravuga ko umusaruro ushobora kuba muke muri iki gihembwe

Bamwe mu bahinzi bategereje gusarura ibyo bahinze muri iki gihembwe cy’ihinga, baratangaza ko umusaruro uzaba muke kubera ibihe bidasanzwe birimo ibyorezo n’ibiza. Uretse kuba imvura yarabaye nyinshi igateza isuri mu myaka, kubona ifumbire mvaruganda n’iy’imborera nabyo ngo byaragoranye kubera gahunda zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19,n’ubwo abahinzi bashyiriweho uburyo buborohereza kuyigura. Ministeri y’ubuhinzi ivuga ko bimwe mu biribwa birimo ibishyimbo, umuceri, ibigori, byamaze guhingwa abaturage bagasishikarizwa gukomeza guhinga cyane […]

todayApril 16, 2020 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%