Inkuru Nyamukuru

Umusore yafunzwe akekwaho gukwiza ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside

todayApril 20, 2020 21

Background
share close

Inzego z’umutekano mu Karere ka Gakenke ziravuga ko zataye muri yombi umusore witwa Karangayire Theodore, utuye mu Mudugudu wa Cyimbogo, Akagari ka Rwinkuba, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwo musore akekwaho gukoresha imiyoboro ya telefoni zibaruye ku bandi bantu, akoherereza abantu barimo n’abayobozi ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amakuru avuga koibyo yabikoze ku itariki ya 18 Mata 2020, mu bantu uwo musore yoherereje ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside hakaba harimo n’Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Janvier Bisengimana ndetse n’umucuruzi warokotse Jenoside witwa Itangishaka Edith.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu minsi iri imbere, gukora ubukwe bishobora kubera “online”

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo Covid-19 ariko imibereho y’abantu idahungabanye, Leta y’u Rwanda ivuga ko mu mikorere mishya yo kwifashisha ikoranabuhanga igenda ivuka, ngo hashobora no kuzabaho gushyingira abantu hifashishijwe iya kure. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko ibi bishoboka kuko ari bwo buryo Inama za Guverinoma cyangwa mu bucamanza barimo kwifashisha. Ku itariki 13 Mata muri uyu mwaka Leta zunze ubumwe […]

todayApril 20, 2020 31

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%