Inkuru Nyamukuru

Guhunika Peteroli bizayirinda kubura no guhenda nyuma ya #COVID19

todayApril 21, 2020 26

Background
share close

Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peterori mu Rwanda, SP ivuga ko muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo Covid 19, essence na mazutu birimo gucuruzwa bitarenga 10% y’ihari, bitewe n’uko ibinyabiziga byaparitse.

Iyi sosiyete ivuga ko mu gihe iki cyorezo cyaba gishize ku isi, peterori u Rwanda rwahunitse yabanza gucuruzwa mu gihe cy’amezi atatu, nyuma izatumizwa hanze ikaba ari yo ishobora kugurishwa ku giciro gishya, bitewe n’ingamba ibihugu bicukura peterori byafashe.

Muri ibi bihe abatuye isi bari mu ngo, ibihugu bicukura peterori (bigize umuryango witwa OPEP), byatangaje ko bigabanyije ingano y’iyo bitanga, kandi ko bizongera igiciro cya peterori izaba isigaye igurishwa, kugira ngo bidahomba.

Ibi bihugu byahisemo kugabanya peterori ingana n’utugunguru miliyoni 20 ku munsi(ihwanye na 20% by’iyo bicukura), kugira ngo iyahunitswe ibanze icuruzwe yose, n’ubwo kubona abaguzi bigoranye kuko imodoka n’indege hafi ya zose ziparitse.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya ubwoko bw’igitambaro cyakorwamo agapfukamunwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyatangaje ko igitambaro kidodwamo agapfukamunwa atari ikibonetse cyose, kuko hari ibyo kigomba kuba cyujuje kugira ngo kibashe kurinda uwambaye agapfukamunwa gikozwemo. Ibyo biravugwa mu gihe u Rwanda ruherutse kwemerera zimwe mu nganda zikora ibijyanye n’imyenda kuba zakora udupfukamunwa twinshi kandi twujuje ibisabwa, kugira ngo tubashe kurinda abantu icyorezo cya Coronavirus cyibasiye u Rwanda n’isi muri rusange. Umva inkuru irambuye hano:

todayApril 21, 2020 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%