Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Inkangu yishe abantu bane

todayApril 22, 2020 42

Background
share close

Abantu bane bo mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, bishwe n’inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mata 2020.

Inkangu yaridukanye inzu bari baryamyemo, ihitana umugore umwe n’abana batatu.

Inzu yagwiriye ba nyakwigendera ni iy’umukecuru witwa Bugingo Devotha warokotse iyo mpanuka, ariko ihitana abuzukuru be batatu n’umwuzukuruza.

umunyamakuru wacu mutuyimana servilien kuriyi nkuru y’incamugongo, yaganiriye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyungo Mutuyimana Jeannette wemeje aya makuru:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Haracyakenewe imbaraga mu gusobanurira abaturage iby’agapfukamunwa

Hirya no hino mu gihugu abaturage baravuga ko bumva ibyo kwambara agapfukamunwa kugira ngo birinde Covid-19, ariko ngo nta makuru ahagije bagafiteho ku bijyanye n’imikoreshereze yako n’ubuziranenge. Kuva icyorezo cya coronavirus kigeze mu Rwanda, hashyizweho ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba kenshi intoki, kudahana ibiganza, kwirinda kwegerana n’ibindi; ariko ibyo kwambara agapfukamunwa ku bantu bose, nta gihe gishize ministeri y’ubuzima ibishyize mu mabwiriza, ariko ikigaragara abantu baracyakeneye gusobanurirwa ibyatwo, n’abadufiteho amakuru […]

todayApril 22, 2020 59

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%