Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku bufasha Perezida Trump ubwe ndetse n’ubutegetsi bwa Amerika muri rusange biyemeje gukomeza guha u Rwanda mu rwego rwo kurufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo bufasha ari inkunga ishimishije kandi y’ingirakamaro.
Amakuru y’ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi atangajwe mu gihe hari andi makuru na yo yatangajwe na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, avuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Miliyoni eshatu z’amadolari (miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe mu buryo butaziguye n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) ashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).
Aya mafranga azakoreshwa mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano, ndetse akazanakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima mu turer twose 30.
Uyu ni Peter Hendrick Vrooman, ambasaderi wa US mu Rwanda, avuga uko iyo nkunga izakoreshwa n’inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.
USA ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda w’ingenzi cyane mu birebana n’ubuzima rusange.
Mu myaka 20 ishize, US zashoye imari ya miliyari imwe n’igice n’imisago mu bikorwa by’ubuvuzi bw’abaturage.
Perezida wa Repubulika Kagame Paul yavuze ko isi yose ikeneye ikeneye gushyira hamwe mu rugamba rwo kurandura icyorezo cya Covid-19, kandi ko u Rwanda rushyigikiye iyi gahunda. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku bufatanye n’imiryango y’abaterankunga, kuwa gatanu watangije umushinga w’ubufatanye mu kwihutisha gushaka umuti n’urukingo bya COVID-19 gahunda (Access to COVID-19 Tools). Ni igikorwa cyabereye i Geneve mu Busuwisi, kiyoborwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Perezida […]
Post comments (0)