Inkuru Nyamukuru

Abarundi n’umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi, mu baregwa kwica Abatutsi tariki 26/4/1994

todayApril 27, 2020 32

Background
share close

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, ivuga ko hari impunzi z’Abarundi zabaga mu Rwanda, ndetse n’umwe mu bayobozi b’Ishyaka FDU-Inkingi uri mu Buholandi, baregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Mu 1993, u Rwanda rwakiriye impunzi nyinshi z’abarundi ubwo muri icyo gihugu habaga ubushyamirane bwatewe n’iyicwa rya Ndadaye wari president w’u Burundi.

Abarundi bafashije interahamwe kwica abatutsi mu bice byinshi by’igihugu, cyane cyane mu majyepfo y’u Rwanda, mu Burengerazuba no mu Burasirazuba.

Aho bageraga hose bigishaga interahamwe kwica no kubaga abo bamaze kwica bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyarwanda arashinja ingabo za Uganda kumukubita zikamujugunya ku mupaka

Nsengiyumva Théodomir w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, arwariye mu kigo nderabuzima cya Rugarama nyuma yo gukubitwa n’ingabo za Uganda. Nyuma yo kumukubita zamujugunye ku mupaka wa Cyanika. Uwo mugabo ugenda acumbagira, yagejejwe muri icyo kigo nderabuzima ku itariki 25 Mata 2020, akavuga ko yazindutse ajya guhinga abasirikare bane bo muri Uganda, bamugezeho bamukura mu murima bajya kumukubita. Uwo mugabo araburira umuntu wese ugifite gahunda […]

todayApril 27, 2020 37

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%