Inkuru Nyamukuru

Umunyarwanda arashinja ingabo za Uganda kumukubita zikamujugunya ku mupaka

todayApril 27, 2020 37

Background
share close

Nsengiyumva Théodomir w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, arwariye mu kigo nderabuzima cya Rugarama nyuma yo gukubitwa n’ingabo za Uganda. Nyuma yo kumukubita zamujugunye ku mupaka wa Cyanika.

Uwo mugabo ugenda acumbagira, yagejejwe muri icyo kigo nderabuzima ku itariki 25 Mata 2020, akavuga ko yazindutse ajya guhinga abasirikare bane bo muri Uganda, bamugezeho bamukura mu murima bajya kumukubita.

Uwo mugabo araburira umuntu wese ugifite gahunda yo kujya muri Uganda mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe. Nsengiyumva yavuganye na Mutuyimana Servilien

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye na Donald Trump ku kurwanya #COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku bufasha Perezida Trump ubwe ndetse n’ubutegetsi bwa Amerika muri rusange biyemeje gukomeza guha u Rwanda mu rwego rwo kurufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Perezida Kagame yavuze ko ubwo bufasha […]

todayApril 25, 2020 19

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%