Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi rwahawe na Qatar

todayApril 29, 2020 69

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu tariki 29 Mata 2020 Leta y’u Rwanda yakiriye toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ibyo bikoresho Qatar yabishyikirije Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo gusohoza amasezerano Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim Bin Hamad Al Thani, yasezeranyije u Rwanda n’ibindi bihugu ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ibyo bikoresho byageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bizanywe n’indege ya Qatar Airways.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yabwiye abanyamakuru bacu ko ibyo bikoresho bije bikenewe ku buryo bigiye kunganira ibindi leta yari yaraguze.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yari yavuze ko Guverinoma ya Qatar igiye kohereza ku buryo bwihutirwa ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu birimo Algeria, Tunisia na Nepal, mu rwego rwo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Photo AFP

Inkuru Nyamukuru

Corona, Covid, Sanitizer: Amwe mu mazina ababyeyi barimo guha abana babo

Mu gihe isi ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Covid-19, bamwe mu babyeyi hirya no hino ku isi batangiye kwita abana babo amazina ajyanye n’amagambo ari gukoreshwa cyane muri iyi minsi. Umubyeyi wa mbere uzwi kuba yaragize icyo gitekerezo ni uwitwa Sasikala wo mu ntara ya Andra Pradesh. Uyu mubyeyi wibarutse umwana w’umukobwa tariki 29 Werurwe, akaba yaramwise “Corona Kumari”. Sasikala avuga ko kugira ngo yite umwana we Corona, yabigiriwemo inama na […]

todayApril 29, 2020 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%