Abahagaritswe mu kazi bifuza ko abakoresha babo babagoboka
Muri iki gihe cya Guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange, ibigo bimwe byahagaritse abakozi ku mirimo, bikaba bibagoye mu mibereho yabo, nk’abantu babonaga umushahara buri kwezi bakikenura. Abo bakozi bavuga ko ihagarikwa ryabo ryatunguranye kandi ahenshi n’abakoresha bakaba barabahagaritse batagize ibyo bumvikanaho ku buryo babona ikibarengera muri iki gihe badategereje umushahara w’ukwezi. Aba bakozi bakaba basaba abakoresha kureba uko babafasha.
Post comments (0)