Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abantu icyenda bitabye Imana kubera ibiza by’imvura

todayMay 7, 2020 57

Background
share close

Ibiza byahitanye abantu icyenda abandi umunani barakomereka mu Mirenge ya Nyabinoni na Rongi iherereye mu misozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga.

Batandatu mu bapfuye ni abo mu Murenge wa Nyabinoni, aho inzu yagwiriye umuryango w’abantu batanu mu kagari ka Muvumba bagahita bitaba Imana, no mu kagari ka Mubuga aho inzu yagwiriye umuryango w’abantu batatu umwana akitaba Imana ababyeyi be bagakomereka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni Nsanzimana Vedaste yabwiye Kigali Today ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wagatatu rishyira kuri uyu wakane yasenye inzu z’abaturage ku buryo hataramenyekana umubare w’izasenyutse.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%