Inkuru Nyamukuru

todayMay 8, 2020 17

Background
share close

Police y’u Rwanda yatangaje ko abantu barindwi mu bakomerekejwe na grenade mu murenge wa Ndera basezerewe, abandi bane barakitabwaho n’abaganga mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Ku wakane ahagana saa kumi n’imwe n’igice, uwitwa Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 yinjiranye gerenade muri ’Salon de Coiffure’ iri ahitwa kwa Nayinzira mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, arayifungura ihita imuturikana.
Niyikiza Pacifique nyiri iyo salon, yabwiye Polisi ko uwo musore yari asanzwe ahiyogosheshereza, ariko ngo ntibazo icyatumye agaruka afite grenade, kuko ngo yahageze akamubwira ko afite ikintu mu mufuka undi arebye asanga ari grenade icumba umwotsi.
Niyikiza avuga ko yahise amusaba gusohoka vuba, ariko grenade ihita imuturikana arapfa, abandi bantu 11 bakomeretse barimo babiri bakomeretse bikomeye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye KT Radio ko n’ubwo bakiri mu iperereza, ibyabaye ngo ntaho bihuriye n’iterabwoba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe abantu 25 bagerageza kuva i Kigali bajya i Musanze

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 25 barimo abageragezaga kurenga ku mabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko ingendo ziva mu ntara zijya mu yindi, ndetse n’iziva cyangwa zijya mu Mujyi wa Kigali zitemewe. Abo bagenzi bari bari mu modoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Coaster, bateze imodoka ziva muri Gare ya Nyabugogo zijya i Kanyinya, ariko muri bo hakaba harimo abafite umugambi wo guhita batega […]

todayMay 8, 2020 19

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%