Abanyarwanda bari bamaze iminsi baraheze muri leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE) bari kwitegura kugaruka mu rwanda nyuma y’uko leta y’u Rwanda ibafashije kubona uburyo bwo gutahuka.
Aba banyarwanda bakaba baraheze muri leta z’abarabu nyuma y’uko icyorezo Covid 19 gitumye ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo z’indege zihagarara.
Umukuru wa diaspora nyarwanda muri UAE, Kassim Kaganda, yabwiye KT Press ko bishimiye iyi gahunda bashyiriweho yo gutaha. Indege izabazana ikaba izahaguruka tariki 16 gicurasi.
Kaganda avuga ko ambassade y’u Rwanda iri Abu Dhabi, yakoze ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda babone ubufasha bakeneye kuko abenshi muri iyi minsi batarimo gukora. Avuga ko kandi abanyarwanda biyandikishije babashije gupimwa covid 19.
Ambassaderi w’u rwanda muri UAE, Emmanuel Hategeka, avuga ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo abo banyarwanda batagira ubwandu bushya bwa covid 19 binjiza mu gihugu.
Ambassaderi Hategeka avuga ko mbere y’uko bahaguruka, bazabanza gupimwa, kandi nibagera mu rwanda bazamara iminsi 14 bari mu kato.
Dubai ikaba yaravuyemo abantu benshi basanzwemo covid 19, bakigera mu rwanda.
Inkuru ya KT Press ivuga ko abanyarwanda bagera mu ijana ari bo bazaturuka muri leta zirindwi zigize leta zunze ubumwe z’abarabu.
leta zunze ubumwe z’abarabu zikaba zibarurwamo abantu 18,198 barwaye covid 19, iyi ndwara ikaba yarahitanye abagera ku 198.
Post comments (0)