Kuri uyu wa kabiri, minisiteri y’ubuzima yakiriye amarobot atanu yagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19.
Izi robots zahawe amazina y’ikinyarwanda; ari yo: Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo, na Urumuri; zikazifashishwa cyane mu gupima ubushyuhe bw’umubiri, kugenzura uko ubuzima bw’umurwayi bwifashe, ndetse no kubika amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bw’umurwayi.
Indi mirimo izi robots zishobora gukora harimo kugemurira abarwayi ibiribwa n’imiti mu byumba barwariyemo, kumenyesha abaganga ibibazo runaka bishobora kuvuka; zikaba zifite ubushobozi bwo gupima abarwayi bari hagati ya 50 n’150 ku munota.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko izi robots zizihutisha imitangire ya serivisi, kandi zitume abaganga badahura n’ibyagira ingaruka ku buzima bwabo. Yakomeje avuga ko kuba inzego zitandukanye ziri gushyira hamwe kugira ngo zishake ibisubizo byo guhangana na Covid-19, ari ibyo kwishimira. Ikaba ari indi ntambwe u Rwanda ruteye mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.
Izi robot zikaba zaratanzwe na minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).
Post comments (0)