Inkuru Nyamukuru

“Robots” zigiye kwifashishwa mu gupima Covid-19, ni umusaruro wa Rwanda Day

todayMay 21, 2020 32

Background
share close

Mu gihe ejo ku wa kabiri minisiteri y’ubuzima yakiriye amarobot atanu yagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Clare Akamanzi yatangaje ko iki ari umwe mu musaruro w’ingenzi wavuye muri Rwanda Day.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter Clare Akamanzi yahaye ikaze mu Rwanda ikigo kitwa Zora Bots, ari nacyo cyakoze amarobot ubu ari gukoreshwa mu Rwanda mu bikorwa byo kuvura Covid-19.

Fabrice Goffin, Umuyobozi w’iki kigo cy’ikoranabuhanga akaba ari umwe mu bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Budage tariki 5 Ukwakira umwaka ushize wa 2019.

Robo za ZoraBots Africa zizifashishwa cyane mu gupima ubushyuhe bw’umubiri, kugenzura uko ubuzima bw’umurwayi bwifashe, ndetse no kubika amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bw’umurwayi. zikaba zifite ubushobozi bwo gupima abarwayi bari hagati ya 50 n’150 ku munota.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abacuruzi barimo guhabwa ikoranabuhanga ririnda abantu gukora ku mafaranga

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko n’ubwo kwishyurana nta muntu ukoze ku mafaranga bitaraba itegeko, iyi gahunda ngo irimo gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse hifashishijwe telefone zigendanwa. Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabwiye KT Radio ko abaturage bakirimo gushishikarizwa kwitabira iri koranabuhanga mbere y’uko bigirwa itegeko. Ikigo MTN kiri mu bishinzwe kwihutisha iyi gahunda ahanini igamije gukumira ko abantu banduzanya icyorezo Covid-19, kivuga ko bitarenze […]

todayMay 21, 2020 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%