Rulindo: Babangamiwe n’umunuko uva mu ikaragiro rya Remera-Mbogo
Abaturiye ikaragiro rya Remera-Mbogo riri mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo baravuga ko babangamiwe n’umunuko ukabije baterwa n’amazi mabi yiroha mu ngo n’imirima yabo aturutse mu byobo biyafata by’iri karagiro. Iri karagiro ryubatswe n’akarere, rishyirwa mu maboko ya rwiyemezamirimo ari na we urikoreramo. Ayo mazi ariturukamo yisuka mu byobo bitatu byacukuwe mu butaka iri karagiro rikodesha, ariko ubwinshi bwayo burenze ubushobozi bw’ibyo byobo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko bufatanyije na rwiyemezamirimo ushinzwe iri karagiro batangiye gahunda yo […]
Post comments (0)