Inkuru Nyamukuru

Urupfu rwa Bizimana ni igihombo ku butabera – JB Siboyintore

todayMay 22, 2020 99

Background
share close

Jean Bosco Siboyintore ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abanyarwanda bari mu mahanga bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aravuga ko Kuba Augustin Bizimana yarapfuye atagejejwe imbere y’ubutabera ari igihombo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA Jean Bosco Siboyintore, yagaragaje ko ari ingaruka z’ubutabera budatangiwe igihe.
Kuri uyu wa gatanu, ni bwo Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Blammertz yemeje ko Augustin Bizimana washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga hashize igihe yarapfuye.

IRMCT ni urwego mpuzamahanga rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR rwaburanishaga abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaza kurangiza manda yarwo hari abataratabwa muri yombi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%