Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Abasenyewe n’ibiza barishimira ko batangiye gukora akazi bahemberwa

todayMay 26, 2020 47

Background
share close

Abaturage baheruka gusenyerwa n’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bafite icyizere cyo kongera kwiyubaka, babikesha imirimo bahemberwa batangiye gukora.

Ni ibikorwa byo gusibura imiferege, gukura ibitengu byarengeye imihanda, kubaka ibyumba by’amashuri n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru nabwo burimo gufatanya na za Minisiteri zitandukanye n’abandi bafatanyabikorwa kuziba icyuho cy’ibyangijwe n’ibiza, kugira ngo abaturage babashe gusubira mu buzima busanzwe.

Ibiza biheruka guterwa n’imvura nyinshi yaguye muri Gicurasi byahitanye abantu 72 hirya no hino mu gihugu, 49 ni abo mu ntara y’Amajyaruguru gusa ni ukuvuga 3/4.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) rirasaba ko hakorwa iperereza ku bafashije Kabuga kwihisha ubutabera

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) ryatanze ikirego mu Bushinjacyaha bwa Nanterre, basaba ko hakorwa iperereza ku bantu n’imiryango yabaye abafatanyacyaha mu gufasha Kabuga Felicien kutagezwa imbere y’ubutabera. Felicien Kabuga, ni umunyarwanda w’umuherwe waranzwe no gushyigikira byimazeyo, gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yatawe muri yombi mu Bufaransa ku itariki 16 Gicurasi 2020.

todayMay 23, 2020 85

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%