Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Miliyoni 300 zashowe mu kubungabunga ikibaya cya Mugogo

todayMay 26, 2020 19

Background
share close

Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo azakoreshwa mu mushinga wo kubungabunga ikibaya cya Mugogo kiri mu kagari ka Gisesero Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze cyangijwe n’ibiza, byangiza imirima binasenya inzu by’abahoze bagituye, bakurwa mu byabo.

Mu gikorwa cyo gutangiza umushinga wo kubungabunga iki kibaya cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere, Umugaba mukuru w’inkeragutabara Fred Ibingira yasabye ubuyobozi bw’Akarere gufatanya bya hafi n’abatangiye kuhabungabunga, kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga iki kibaya bitange igisubizo kirambye.

Ni ikibaya kiri ku buso bwa Ha 79 zahingwagaho imyaka ndetse igice kimwe gituwe n’ingo zisaga 200, ariko byose nta na kimwe kihabarizwa. Umushinga wo kongera kukibungabunga uzibanda ku gusibura imigende iyobora amazi ndetse n’ibibare (cyangwa ubuvumo) biri muri iki kibaya ayo mazi arigitiramo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu gihe cya #GumaMuRugo impanuka zo mu muhanda zaragabanutse – Polisi

Polisi y’igihugu iremeza ko kugabanuka kw’ibinyabiziga mu mihanda hirya no hino mu gihugu byatumye n’impanuka zo mu muhanda zigabanuka ku buryo bugaragara. Mbere ya gahunda ya Guma Mu Rugo kubera covid19, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro nabwo bwari bumaze kugabanya impanuka ku kigero cya 27% nk’uko byemejwe n’ibarura ryakozwe na polisi y’igihu. Umuvugizi wa polisi y’ U Rwanda CP John Bosco Kabera yemeza ko muri ibi bihe bya Guma mu rugo […]

todayMay 26, 2020 30

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%