Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abacururiza mu isoko babangamiwe no gukorera mu kizima

todayMay 27, 2020 31

Background
share close

Abasora bacuruririza mu isoko rya Muhanga barasaba kugabanyirizwa imisoro n’ubukode bw’ibibanza bakoreramo kuko bakoze iminsi mike y’ukwezi ugereranyije n’iyo bakoraga mu bihe bisanzwe.

Abacururiza mu isoko rya Muhanga bavuga ko umuryango w’inzu bawishyura 25.000frw ku kwezi mu gihe abakorera mu bibanza byakaswe mu isoko bacururiza ku meza bishyura amafaranga 8.000frw babaga bakoze iminsi yose y’ukwezi bakifuza ko inama njyanama igena iyo misoro yabagabanyiriza.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga Kayiranga Innocent avuga ko abacuruzi batakoze neza kubera ibihe bya Coronavirus bazasora ugereranyije n’uko bacuruje bityo ko ntawe ukwiye guhangayikira imisoro bazacibwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta ntizahemba abarimu bo mu mashuri yigenga nk’uko bamwe babyifuzaga

Nyuma y'aho byemerejwe ko amashuri azafungura mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2020 kugira ngo hirindwe icyorezo Covid- 19, abarimu bigishaga mu mashuri yigenga basabye Leta igisimbura imishahara bahembwaga. Gusa, Minisiteri y’Uburezi yabahakaniye ibabwira ko Leta idashobora kubahemba, ariko ko mu gihe ikigega cy’ingoboka ku bukungu bwazahaye kizaba gitangiye gukora, ibigo abo barimu bakorera ngo bishobora kujya kubafatiramo inguzanyo. Umva inkuru irambuye hano:

todayMay 27, 2020 31

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%