Ladislas Ntaganzwa yakatiwe gufungwa burundu ku byaha bya Jenoside
Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwakatiye igifungo cya burundu Ladislas Ntaganzwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwanzuro w’urukiko wafashwe nyuma y’isomwa ry’urubanza kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gicurasi ku kicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyanza mu ntara y’amajyepfo. Isomwa ry’Urubanza rwa Ntaganzwa ryabaye hifashishijwe ikaranabuhanga uregwa adahari ariko ahagarariwe n’umwe mu bamwunganira mu mategeko, Me Musonera. Ntangzwa Ladislas yahamwe n’ibyaha bitanu […]
Post comments (0)