Abanyarwanda 51 n’Abanyamahanga 3 bari barabuze uko bava muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates – UAE) bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, bakaba bishimira kuba bagarutse mu gihugu cyabo.
Ku isaha ya saa saba n’iminota 15 z’amanywa nibwo Abo bantu bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe, mu ndege yo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Babanje gupimwa icyorezo cya COVID-19 nyuma bajyanwa mu nyubako bagomba kubanza kumaramo iminsi 7 mbere y’uko basubira mu miryango yabo. Nibagera mu miryango yabo nabwo barasabwa kuzagumya kwishyira mu kato mu gihe cy’indi minsi irindwi.
KT Radio yaganiriye na Niyonkuru Deo umunyeshuri wari uhagarariye abandi banyarwanda biga muri UAE avuga ko bafite ibyishimo nyuma y’igihe kinini cyari gishize bifuza kugaruka mu Rwanda.
Niyonkuru Deo akomeza avuga ko nubwo bishimiye kugera mu Rwanda, kwishyura igihe bari mu kato bizabagora kuko baje bari bafite ibibazo by’ubukene byiyongeraho kwishyura itike y’indege ihenze.
Benshi mu Banyarwanda bari muri Leta zitandukanye z’iki gihugu harimo Dubai, Abu Dhabi, Sharjah, Ajman, Umm Al Quwain, Ras Al Khaimah ndetse na Fujairah bari barahagaritse ibikorwa by’ubukungu bakoraga kubera icyorezo cya COVID-19.
Post comments (0)