Inkuru Nyamukuru

MUSANZE IBIGEGA N’IMIYOBORO Y’AMAZI BYATANGIYE KUBAKWA BYITEZWEHO KONGERA INGANO Y’AMAZI

todayMay 29, 2020 45

Background
share close

Ibigega bine bya metero cube zirenga ibihumbi 5 n’imiyoboro y’amazi ireshya na Km 47 byatangiye kubakwa mu karere ka Musanze, byitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato rihagaragara.

Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura WASAC ku bufatanye n’akarere ka Musanze ku nkunga ya Banki y’isi, biteganyijwe ko uzarangirana n’uyu mwaka wa 2020.

Abaturage barimo n’abatuye mu bice bikunze kubura amazi, bavuga ko bamaze igihe bahanganye n’ingaruka z’iki kibazo; biteze ko nigikemuka izaba ari intambwe nziza itewe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Bakuye amasomo menshi muri #GumaMuRugo

Kubera indwara ya Coronavirus, gahunda ya Gumamurugo yashyizweho itunguranye, maze abantu bisanga mu buzima batari bamenyereye. Hari n’abavuga ko Gumamurugo yabasigiye amasomo menshi, ariko muri rusange icyo bahurizaho ni uko ngo basanze kwizigamira ari ngombwa, ku buryo kubona amafaranga bakayamara uko yakabaye bitazasubira. Bamwe mu batuye mu mujyi, i Huye, baganiriye na Marie Claire Joyeuse:

todayMay 29, 2020 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%