CIMERWA irasabwa umusaruro udasanzwe kugira ngo ihaze Abanyarwanda bose
Uruganda rukora sima mu Rwanda, CIMERWA ruravuga ko rurimo kurwana no kuziba icyuho cyo kubura isima mu gihugu, nyuma y'amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yari yarahagaritse ikorwa n'icuruzwa ryayo. Abacuruzi ba sima bavuga ko itarimo kuboneka neza ku isoko nk'uko byari bisanzwe, ndetse hari n'abigiriza nkana ku bakiriya bakagurisha umufuka w’isima ku mafaranga ibihumbi 11 nyamara wari usanzwe ugurishwa ku mafaranga ibihumbi icyenda. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)