Day: June 4, 2020

5 Results / Page 1 of 1

Background

Inkuru Nyamukuru

Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 130 yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yatangaje ko mu cyumweru gitaha Leta y’igihugu cye izarekura Abanyarwanda 130 bafungiye mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu. Yabivuze muri gahunda y’ibiganiro byahuje intumwa z'ibihugu by'u Rwanda na Uganda ndetse n'iz'ibihugu bihuza ari byo Angola na DRC ziga ku kibazo cy’umwuka utameze neza hagati y’u Rwanda na Uganda, ibiganiro byabaye kuri uyu wakane tariki 04 Kamena 2020. Muri ibyo biganiro byabaye hifashishijwe […]

todayJune 4, 2020 18

Inkuru Nyamukuru

Uburemere bw’icyorezo i Rusizi bwatumye hasubizwaho gahunda yo kuguma mu rugo – Minisitiri Shyaka

Imirenge igize umujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’abanduye COVID-19 muri iyo mirenge ikomeje kwiyongera. Minisiteri y’ubuzima iravuga ko bimaze kugaragara ko icyorezo ubusanzwe cyari cyagaragaye mu bacuruzi n’abashoferi muri ako gace cyageze no mu baturage basanzwe, ku buryo hadafashwe ingamba zihuse cyarushaho gukwirakwira. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo yatangaje ko abatuye muri ako gace bakwiye mbere na […]

todayJune 4, 2020 58

Inkuru Nyamukuru

Muhanga:Abagabo batega moto bari kwibagirwa udutambaro two mutwe

Abamotari bo mu karere ka Muhanga baravuga ko bishimira gusubukura akazi ariko ko abagabo bari kubagora kuko bibagiwe kuza bitwaje udutambaro two kwambara imbere y’ingofero y’ubwirinzi (casque). Abamotari bavuga ko abagore bo nta kibazo kuko ahanini bitwaza ibitenge, akaba ari byo bari kwifashisha ariko ngo abagabo bari kuza gutega babereye aho bigasaba ko babihorera kuko uwafatwa yabihanirwa. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 4, 2020 24

Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri babana n’ubumuga bwo kutabona bari gufashwa kubona ibitabo byo kwigiramo

Umushinga ugamije guteza imbere uburezi budaheza watanze ibitabo bikubiyemo amasomo byanditse mu nyandiko isomwa n’abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu mashuri abanza. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare aho abana bagenewe ibi bitabo ari abiga kuva ku mwaka wa 2 kugeza kuwa 6 w’amashuri abanza. Amasomo akubiye muri ibi bitabo ni ikinyarwanda, imibare n’icyongereza yanditse mu nyandiko ya Braille yifashishwa n'ababana n'ubumuga bwo kutabona. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 4, 2020 40

0%