Inkuru Nyamukuru

Amashuri yigenga yavuze ko atazihutira gufatira abarimu bayo inguzanyo

todayJune 5, 2020 50 1

Background
share close

Abahagariye amashuri yigenga mu Rwanda bavuga ko batazapfa kwihutira gufatira abarimu babo inguzanyo igomba kubatunga muri ibi bihe batagihembwa, bitewe no kutizera ko aba barimu bazakomeza kubakorera mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira.

Umwe mu bayobozi b’Ishuri Kigali Parent rihagarariye ibindi bigo by’amashuri yigenga mu Rwanda, Charles Mutazihara yabwiye KT Radio ko uzahabwa aya mafaranga agomba mbere ya byose kuba ari umunyamuryango wa Umwalimu SACCO, ariko n’abasanzwe ari bo ngo ntibazapfa kugirirwa icyizere bose.

Ku rundi ruhande ariko, aba barimu na bo bavuga ko barimo gusaba Minisiteri y’Uburezi kuzahagarika ibyo bigo gufungura imiryango mu kwezi kwa Nzeri, ubwo amashuri azaba atangiye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (1)

  1. Musabirema on June 5, 2020

    Ese nk’umntu wari ufite compte mu umwalimu Sacco akaba yarakoreraga muri leta ubu akaba yakoreraga private schools akaba Kandi yaravuye muri leta agifitemo ideni yari atararangiza kwishyura, ubwo umuntu nk’uwo aramutse agannye umwalimu Sacco muri ibi bihe twazahajwe na covid 19, umwalimu Sacco Hari I bamumarara? Mudusubize kuko icyo kibazo gifitwe na bamwe na bamwe. Murakoze

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%