Urukiko rw’isumbuye rwa Musanze rwategetse ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve n’abo bareganwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa barekurwa bakajya bitaba urukiko badafunze.
Abo ni Gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas n’aba Dasso babiri aribo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain batawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake cyabereye mu kagari ka Kabeza ku itariki ya 13 Gicurasi 2020.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye ejo ku wa kabiri, bajuririye ifunga n’ifungurwa, nyuma y’uko ku itariki 28 Gicurasi 2020 bahanishijwe igihano cyo gufungwa iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, bashinjwa gukubita no gukomeretsa ku bushake uwitwa Manishimwe Jean Baptiste na mushiki we Nyirangaruye Uwineza Denise.
Sebashotsi akaba yarireguye yemera icyaha ariko avuga ko yari ahurujwe nk’umuyobozi aza ahosha amakimbirane ari naho yatse inkoni Gitifu Tuyisabimana akayikubita Nyirangaruye wari wanze kurekura Dasso Nsabimana Anaclet ubwo yari yamushinze amenyo.
Nyuma yo kumva ubwiregure bw’abaregwa n’ubushinjacyaha, urukiko rwafashe umwanzuro wo kubarekura bakajya bitaba urukiko mu gihe bahamagawe.
NIYONKURU Japhet on June 11, 2020
Abayobozi birengagiza amategeko tugenderaho iwacu i Rwanda bagahohotera abantu nibajye bakurikiranwa bahanwe nk’abandi bose bica amategeko.