Abaturage bose muri Nyarugenge barimo gupimwa no kuvurwa ‘Hepatite’
Akarere ka Nyarugenge kasabye abagatuye bose babishaka kugana ibigo nderabuzima cyangwa ahahurira abantu benshi nko muri za gare no mu masoko, hakaba harimo kubera ibikorwa byo gupima ku bushake indwara y'umwijima (Hepatite B na C). Iyi gahunda izamara ukwezi kwa Kamena kose, igamije gupima no kuvura ku buntu indwara y’umwijima ku baturage barengeje imyaka 15 y’ubukure ikazagera mu Rwanda hose. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)