Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Hari abambara udupfukamunwa ari uko bikanze abayobozi

todayJune 16, 2020 31

Background
share close

Mu bice by’icyaro cy’akarere ka Muhanga hari abaturage bagenda batambaye udupfukamunwa twifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, kandi ugasanga hafi ya bose baba badufite mu mifuka no mu bikapu.

Iki kibazo gikomeje kugaragara mu bice byinshi by’icyaro hirya no hino mu gihugu, aho abaturage bafata agapfukamunwa nk’icyangombwa kibatambutsa ku bashinzwe umutekano cyangwa bakakambara aruko babonye umuyobozi.

Mu karere ka Muhanga abantu barenga 1.200 bamaze guhanwa kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ariko ubuyobozi nabwo bukomeje gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza kuko ari ku nyungu z’ubuzima bwabo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abaturanyi ba Rukundo wakoze umuhanda wenyine baramusabira inka

Abaturanyi ba Rukundo Viateur, umuturage wakoze umuhanda wenyine mu Mudugudu w’Akamuhoza mu Murenge wa Tumba mu karere ka Huye, baramwifuriza guhabwa inka muri gahunda ya Girinka. Iki cyifuzo bagitanze kuwa gatandatu, mu muganda wo kumwubakira watangijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba aho Rukundo atuye, ariko ubuyobozi bwavuze ko bazabyigaho, gusa muri uwo muganda bahise bamuha ibahasha irimo ibihumbi 27frw. Umuhanda Rukundo yaharuye, ureshya na kiliometero imwe na metero nke, ariko arateganya […]

todayJune 16, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%