Inkuru Nyamukuru

“Inyamaswa ziramutse zivuga zatubwira byinshi zitugaya”, Dr Mujawamariya

todayJune 19, 2020 22

Background
share close

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc asaba Abaturarwanda kurekera buri kinyabuzima cyose ubuturo bwacyo, mu rwego rwo kwirinda ibyorezo n’ibiza birimo kwibasira isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Ashimira Abanyarwanda kuba bagira umuco wo kutarya ibisimba babonye byose kuko ngo ari yo nkomoko y’indwara z’ibyorezo, ariko ko bakwiye no kugira umuco wo kwirinda kwangiza no guhumanya ubuturo bw’ibindi binyabuzima.

Dr Mujawamariya yitabiriye Inama y’Impuguke mu bidukikije zo hirya no hino ku isi yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco(UNESCO) ku wa 17 Kamena, yari igamije gufata ingamba zo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima kwibasirwa n’ibikorwa bya muntu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Umugabo n’umugore basanzwe mu nzu bapfuye

Umugabo wo mu mu mudugudu wa Nyamweru, akagari ka Gaseke, umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero arakekwa kuba yishe umugore we, hanyuma nawe ariyahura. Inzego z’ubuyobozi muri uwo murenge zivuga ko icyo kibazo cyamenyekanye ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu tariki 17 Kamena 2020, nyuma y’aho ababyeyi b’umuhungu batangiye amakuru, bamaze gufungura inzu yabo bagasanga bombi bapfuye. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 18, 2020 32 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%