Inkuru Nyamukuru

Nta tegeko rihari ryemerera abantu gukuramo inda – Impuguke

todayJune 24, 2020 62

Background
share close

Theobard Mporanyi wahoze ari umudepite akaba n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima, aravuga ko Mu Rwanda nta tegeko rihari ryemerera abantu gukuramo inda, akavuga ko ahubwo habayeho ivugurura ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda muri 2018 kugira ngo abana baterwa inda batarageza imyaka 18 n’abandi muganga yagaragaje ko gutwita bishobora kubagiraho ingaruka bafashwe kuzikuramo na muganga wemewe na Leta hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo.

Abemerewe gukurirwamo inda ni umwana wayitwaye atarageza ku myaka 18, uwahohotewe, uwafashwe ku ngufu akagirwa umugore ku gahato, ndetse n’umugore wagize inda ariko abaganga bakagaragaza ko ishobora kumugiraho ingaruka mbi.

Bamwe mu bangavu batewe inda bakunze kuvuga ko gutwita byabatunguye kuko batari bazi ubuzima bw’imyororokere yabo, ariko nanone hakaba n’abahohotewe n’abantu bakuru babashukisha ibintu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%