Day: June 30, 2020

5 Results / Page 1 of 1

Background

Inkuru Nyamukuru

Gusoroma icyayi byabarinze inzara mu gihe cya #GumaMuRugo

Abasoromyi b’icyayi mu ruganda rw’icyayi rw’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko mu gihe hari abari basanzwe batunzwe no gukora nyakabyizi bahuye n’ingorane z’imibereho mu gihe cya Gumamurugo yatewe na Coronavirus, bo nta nzara bahuye na yo. Aba bahinzi bavuga ko impamvu ari ukubera ko bakomeje gukora umurimo wabo kuko n’uruganda bakorera rutigeze ruhagarara gukora. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 30, 2020 105

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Ibura ry’amatafari ntiryadindije iyubakwa ry’ibikorwa remezo

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare buravuga ko ibura ry'amatafari ritazadindije ibikorwa byagombaga kubakwa birimo amashuri, amavuriro, amasoko n’imidugudu y’icyitegererezo. Umuyobozi wako, Mushabe David Claudian yabwiye KT Radio ko hifashishijwe amatafari avuye mu tundi turere duhana imbibi na Nyagatare kugira ngo ibikorwa bitadindira. Ibyinshi muri ibi bikorwa bigomba gutahwa tariki 4 Nyakaganga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 30, 2020 48

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Kwibohora bishyira hamwe byatumye abahinga Kawa ibateje imbere

Abahinzi ba kawa bibumbiye muri Koperative Duterane Inkunga Sholi, mu karere ka Muhanga barashishikariza abanyarwanda gukunda umurimo kugira ngo bubake u Rwanda bifuza. Abahinzi bavuze ibi mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza isabukuru ya 26 u Rwanda rwibohoye. Abahinzi bavyga ko kubera kwibohora bageze ku rwego rushimishije biteza imbere aho bamwe biyubakiye amazu yo guturamo abandi bakabasha kwiyishyurira amashuri. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 30, 2020 25

Inkuru Nyamukuru

Ishingiro ryo kwibohora ni umuturage – Minisitiri Shyaka Anastase

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, aravuga ko urugendo rwo kwibohora na gahunda zose zijyanye n’icyo gikorwa zishingiye ku muturage kuko yazigizemo uruhare kandi n’ubu agikomeje. Minisitiri Shyaka aravuga ibi mu gihe ejo ku wambere tariki 29 Kamena 2020, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo kwibohora, kizasozwa ku itariki ya 4 Nyakanga 2020. Ni icyumweru kizarangwa n’ibiganiro bitandukanye, bizaca ku bitangazamakuru binyuranye no ku mbuga nkoranyambaga. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 30, 2020 32

Inkuru Nyamukuru

#COVID-19: Inzego z’ubuzima zirahumuriza Abanyakigali n’abagororwa

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, aravuga ko nubwo i Kigali hakomeje kuboneka abarwayi benshi ba COVID-19 ndetse hakaba hari n’abandi benshi baraye babonetse mu bafunzwe, bidakwiye gutera impungenge, kuko babonetse ahantu hamwe batarakwirakwira mu bantu benshi. Mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020, Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko abantu 72 bagaragayeho COVID-19 bamwe bagakeka ko bari muri Gereza […]

todayJune 30, 2020 25

0%