Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Imisoro ku butaka bwo guturaho izikuba hafi inshuro 10

todayJuly 3, 2020 48

Background
share close

Inama njyanama y’akarere ka Muhanga yafashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku butaka bwo guturaho, ku buryo amafaranga ava muri iyo misoro akarere kinjizaga azikuba inshuro hafi 10.

Imisoro ku butaka bwo mu mujyi wa Muhanga bwo guturaho uzava ku mafaranga atanu kuri ari imwe igere ku mafaranga 20frw mu bice bimwe, hakaba hari n’ahandi umusoro uzagera ku mafaranga 40 kuri ari imwe.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga Shyaka Theobard avuga ko kuzamura imisoro byatewe n’itegeko rishya rigenga imisoro y’ubutaka bwo guturaho hakurikijwe ibikorwa remezo bigenda byegerezwa abaturage.

Akarere ka Muhanga karateganya kwinjiza imisoro isaga miriyari n’igice arimo n’azasoreshwa ubutaka bwo mu mujyi bwo guturaho.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Abakuru b’imidugudu yo mu mirenge ikora kuri Nyungwe bahawe amagare

Abakuru b'imidugudu 93 igize imirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bahawe amagare kuri uyu wa 2 Nyakanga 2020. Aya magare bayashyikirijwe n'umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda mu Ntara y''Amajyepfo, Jenerali Majoro Emmy Ruvusha, wababwiye ko bayagenewe n'Umukuru w'igihugu kubera uruhare bagize mu rugendo rwo kwibohora. Yaboneyeho kubasaba gukomeza gukora neza umurimo wabo, batanga amakuru ku bidasanzwe babonye byose, bakanabitoza abo bayobora, mu rwego rwo kubungabunga umutekano […]

todayJuly 3, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%