Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Ibiraro byo mu kirere bubakiwe bizoroshya imyigire y’abana babo

todayJuly 3, 2020 74

Background
share close

Abatuye mu mudugudu wa Rweru mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko ikiraro cyo mu kirere bubakiwe ku mugezi wa Mwogo kizatuma imyigire y’abana babo irushaho kugenda neza.

Amashuri abana bo muri uwo mudugudu bigaho ari hakurya y’umugezi wa Mwogo, ku buryo kujya ku ishuri byabasabaga kuzenguruka bagakora urugendo rw’ibirometero bitatu, mu gihe uwambutse umugezi wa Mwogo akora urugendo rutarenze ikirometero kimwe.

Iri teme ryo mu kirere rihuza utugari twa Kamegeri, Rususa na Nyarusiza, ngo rizafasha n’abahinga mu nkengero za Mwogo kuko bazajya babasha kugera mu mirima yabo bitabagoye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Imisoro ku butaka bwo guturaho izikuba hafi inshuro 10

Inama njyanama y’akarere ka Muhanga yafashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku butaka bwo guturaho, ku buryo amafaranga ava muri iyo misoro akarere kinjizaga azikuba inshuro hafi 10. Imisoro ku butaka bwo mu mujyi wa Muhanga bwo guturaho uzava ku mafaranga atanu kuri ari imwe igere ku mafaranga 20frw mu bice bimwe, hakaba hari n’ahandi umusoro uzagera ku mafaranga 40 kuri ari imwe. Umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga Shyaka Theobard […]

todayJuly 3, 2020 48

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%