Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kugenzura ibyaha byose n’ubwo yashyize imbaraga mu kurwanya ibijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangaje mu gikorwa cyo kwerekana abantu bane barimo umwe w’igitsinagore baregwa gucuruza imyenda n’inzoga byinjiye mu gihugu mu buryo butemewe.
Hari n’abandi batanu bo baregwa kuba bararengeje amasaha yo gutaha mu rugo, Polisi yabasaba kwerekera kuri sitade kugira ngo bigishwe banasobanure icyabatindije, ngo bagahitamo kwitahira iwabo mu ngo.
Nyamara iyo abantu bafashwe bakererewe kugera mu rugo saa tatu z’ijoro, abapolisi babanza gutwara bimwe mu byangombwa byabo, ikaza kubibahera muri sitade Amahoro cyangwa i Nyamirambo, aho iba yabasabye kugana muri iryo joro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibutsa aba bantu baregwa gucuruza ibintu bya magendu ko igifungo bashobora kuzahanishwa kitajya munsi y’imyaka itanu.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko abinjiza ibicuruzwa babinyujije mu nzira zitemewe bahita banashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko imipaka y’igihugu kugeza ubu itarafungurwa.
Akomeza yibutsa abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ko Polisi ikorana n’abaturage bayiha amakuru, ku buryo ngo nta muntu ukwiriye kubeshya cyangwa kwihisha.
Abatuye mu Gasantere ka Rubuga mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bazizihiza isabukuru y’imyaka 26 y’Ukwibohora banishimira ko babohotse ku mwijima. Ibi babihera ku kuba muri aka gasantere bahahiramo ubu hari amatara arara yaka ku muhanda, bigatuma babasha gukora kugera na nijoro nyamara mbere barahagarikaga gukora kare. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)