Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Kwibohora ku ncuro ya 26 bisanze bafite amasoko na kaburimbo

todayJuly 4, 2020 44

Background
share close

Abaturage b’akagari ka Gishuro mu murenge wa Tabagwe na Kabuga umurenge wa Karama akarere ka Nyagatare bavuga ko amasoko bubakiwe azabafasha gucuruza ibicuruzwa byabo bitanyagirwa kandi bibarinda kongera gusubira muri Uganda aho bari basanzwe bacururiza.

Uretse amasoko mato yubatswe Kabuga, Gikoba, Rwempasha na Musheri, abanyarwanda batuye akarere ka Nyagatare by’umwihariko abo mu mirenge ya Tabagwe na Karama ibirori byo Kwibohora ku ncuro ya 26 bisanze bafite umuhanda wa kaburimbo yoroheje kuva mu mujyi wa Nyagatare kugera Karama muri santere.

Umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Tabagwe-Karama uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 7. Naho amasoko mato Rwempasha, Musheri, Shonga na Kabuga akaba yuzuye atwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 806,030,439.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%