Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Perezida Kagame yasobanuriwe impamvu ibitaro bya Gatunda byadindiye

todayJuly 6, 2020 45

Background
share close

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko kuba ibitaro bya Gatunda mu karere ka Nyagatare bitaratangira gukora, biterwa n’uko hari ibikoresho byaguzwe mu mahanga bitaragera mu Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19. Gusa yavuze ko ibyo bikoresho biri mu nzira ku buryo ibyo bitaro bizatangira gukora bitarenze tariki 30 z’ukwezi gutaha.

Dr. Ngamije yabitangaje ku wa gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020, ubwo umukuru w’igihugu yasuraga bimwe mu bikorwa byubatswe mu karere ka Nyagatare, hanizihizwa umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mfite icyizere cyo kuzandika amateka ku rugamba rwo kwibohora – Perezida Kagame

President Paul Kagame aravuga ko afite icyizere cyo kuzandika amateka ku rugamba rwo kwibohora, rwatangijwe na RPF Inkotanyi, akabishyira mu gitabo cyangwa mu bundi buryo bushoboka kandi ko azabikora adaciye iruhande rw’amateka mu myaka 26 ishize. President Kagame ni we wayoboye urugamba rugamije kubohora u rwanda, nyuma y’itabaruka rya Nyakwigendera Maj. Gen Fred Gisa Rwigema kugeza inkotanyi zitsinze guverinoma ya Jean Kambanda zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ku itariki 4 Nyakanga. […]

todayJuly 6, 2020 38

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%