Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Abatishoboye bubakiwe inzu zizatuma bagira imibereho myiza

todayJuly 6, 2020 40

Background
share close

Mu mirenge ya Mbuye, Bweramana na Kinazi y’akarere ka Ruhango, hubatswe inzu zigezweho zagenewe abatishoboye, ahanini abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari bafite aho kuba, zikazatuma bagira imibereho myiza.

Hubatswe inzu 15 mu midugudu y’icyitegererezo, buri nzu ikajyamo imiryango ine (4 in 1) bivuze ko ari imiryango 60 yatujwe, zikaba zaruzuye zitwaye miliyoni 750 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu bindi bikorwa byishimirwa muri ako karere, ni umuyoboro w’amazi wa Muhama-Nzuki unyura mu mirenge ya Kabagari na Kinihira ufite ibilometero 15, ukaba waruzuye utwaye 508 z’Amafaranga y’u Rwanda. Uwo muyoboro uzaha amazi meza abaturage bakabakaba ibihumbi 24.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINEDUC yatangaje izindi Kaminuza ebyiri zahagaritswe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko kaminuza ebyiri ari zo Christian University of Rwanda na Indangaburezi College of Education zambuwe uburenganzira bwo gukora kuko hari ibyo zananiwe kuzuza kugira ngo zikore mu buryo bwemewe n’amategeko. Amakuru y’ihagarikwa ryazo aje akurikira andi y’ihagarikwa rya Kaminuza ya Kibungo (UNIK), zose zikaba zarahagaritswe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi 2020. Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yemeje aya makuru, asobanura ko zizira ibibazo bitandukanye bishamikiye […]

todayJuly 6, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%