Inkuru Nyamukuru

Laboratwari nshya i Rusizi n’i Rubavu zizagabanya igihe ibisubizo bya coronavirus bibonekeramo – RBC

todayJuly 8, 2020 58

Background
share close

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC kiravuga ko kugira laboratwari ebyiri zipima coronavirus mu ntara y’uburengerazuba bizagabanya igihe byatwaraga kugirango ibisubizo by’ibizamini ku bipimo biba byafashwe mu baturage biboneke.

Intara y’Uburengerazuba, by’umwihariko mu turere twa Rubavu na Rusizi, ni hamwe mu hantu hari kuva abarwayi benshi ba Covid-19, kugeza ubu bimwe mu bice by’akarere ka Rusizi bikaba bikiri muri gahunda ya Guma mu Rugo igamije gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin NSANZIMANA yavuze ko kuba za laboratoire zarashyizwe mu turere twa Rubavu na Rusizi bizatuma n’inzego z’ubuyobozi mu ntara n’akarere zifata mu ntoki ibikorwa byo kurwanya coronavirus.

Yavuganye na Ravy Ndizeye, abanza kumubaza uko izo laboratoire zikora.

RBC ivuga ko laboratoire yashyizwe mu karere ka Rubavu ifite ubushobozi bwo gupima ibizamini bigera kuri 400 ku munsi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

REB na NUDOR batangiye gutanga amaradiyo ku banyeshuri bafite ubumuga

Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi REB, ku wa kabiri tariki 7 Nyakanga cyatangije gahunda yo gutanga inyakiramajwi (radio) ndetse na flash disk ziriho amasomo mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye gukurikira amasomo muri iki gihe abanyeshuri batarimo kujya ku ishuri kubera icyorezo cya coronavirus. Iyi gahunda ikaba yaratangirijwe mu karere ka Nyagatare ahatangiwe radio 76 zikoreshwa n'imirasire y'izuba. Ni gahunda iri gukorwa ku bufatanye n'ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda y'abafite ubumuga […]

todayJuly 8, 2020 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%